U Rwanda ruzakira SME & BANKING FORUM‏

0
239
Kigali, ifoto: net

U Rwanda rugiye kwakira ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari n’amabanki ku mugabane w’Afurika, ihuriro rigiye kuba ku ncuro ya kane mu mateka.

Ni ihuriro rishobora kuzasigira u Rwanda amamiliyari y’amadorali y’Amerika yo gushora mu mishinga yo gutangiza inganda nto n’iziciriritse (SMEs) nkuko byagenze mu ihuriro nk’iri riherutse kubera I Abidjan muri Senagal.

Ubushize iri huriro ryasigiye Cote d’Ivoire milliyari zirenga 2 z’amadorali ngo bikaba byarafashije kuzamura urwego rw’abikorera muri iki gihugu.

Biteganijwe ko iri huriro ritegerejwe gutangira ku itariki 13 z’uku kwezi ni ukuvuga kuwa mbere w’icyumweru gitaha, rikazaba mu gihe cy’iminsi itatu.

Amahuriro nk’aya akaba amaze kumenyerwa kubera mu bihugu bitandukanye by’Afurika. Ryatangiriye I Dakar muri Senegal mu mwaka wa 2014.

Nairobi niyo yakurikiyeho mu 2015, nayo ikurikirwa na Abidjan ya Cote d’Ivoire none hatahiye u Rwanda muri uyu mwaka 2017.

Sangiza