U Rwanda ngo ruzubaka amasoko ku mipaka

0
172

Guverinoma y’u Rwanda igiye kubaka amasoko n’ububiko bw’ibicuruzwa hafi y’imipaka y’ibihugu bituranyi mu rwego rwo kongerera imbaraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Inkuru ya the newtimes ivuga ko bwana James Tayebwa ushinzwe ibyo kwihuza ku ibihugu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri minisiteri ibishinzwe muri guverinoma y’u Rwanda, ariwe wemeje aya makuru.

Niba ntagihindutse ngo muri uyu mwaka nibwo aya masoko n’ububiko bw’ibicuruzwa bitangira kubakwa ku mipaka imwe n’imwe.

Ingero zitagwa hano ni ku mipaka mito n’imikuru itandukanya u Rwanda n’ibihugu nka DR Congo, Burundi, Uganda na Tanzania.

Ibi bije byiyongera kuyindi migambi ikomeje gufatwa na leta y’u Rwanda igamije kongerera umuvuduko ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane hongerwa umubare w’ibyoherezwa hanze y’igihugu.

Sangiza