U Rwanda na Singapore bigiye kongera imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari

0
290
Umunyepoliti wo muri Singapore bwana Tharman Shanmugaratn yakorenye ibiganiro n'abaminisitiri batandukanye bo mu Rwanda

Minisitiri w’intebe wungirije wa Singapore akaba anashinzwe guhuza ibikorwa bya minisitiri w’ubukungu muri iki gihugu, bwana Tharman Shanmugaratn ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kongera imbaraga mu buhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.

Kuri uyu wa kane yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri guverinoma y’u Rwanda bahagarariye minisiteri y’ibikorwaremezo, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubucuruzi n’inganda ndetse n’iy’abakozi ba leta n’umurimo.

Ni ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Singapore n’u Rwanda byashyirwamo imbaraga hagati y’impande zombi.

Singapore n’igihugu kibarizwa muri Aziya kizwiho kugira ubukungu bufite umuvuduko uri hejuru kuko kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu kugira umusaruro mbumbe GDP uri hejuru, kandi ubucuruzi bwacyo n’ibindi bihugu bukaba bufunguye kuri buri wese.

Ibicuruzwa cyohereza hanze y’igihugu byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, n’ibindi bikorwa mu butabire, amamashini ndetse n’ibikomoka kuri peteroli. Ni mugihe ibyo gitumiza mu mahanga higanjemo ibiribwa n’amabuye y’agaciro.