U Rwanda na RDC bigiye gufatanya muby’itumanaho

0
439

Abanyarwanda n’abanyekongo bashobora kuba bagiye kuroherezwa mu gutamanaho niba amasezerano aherutse gushyirwaho umukono n’ibihugu byombi yubahirijwe nkuko bikwiye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe kongo yari ihagarariwe n’ikigo cyayo kizwi nka ARPTC.

Urubuga rwa itwebafrica.com rwanditse ko Patrick Nyirishema ukuriye RURA yavuze ko nyuma y’aya masezerano ibihugu byombi bigomba guhita bitangira gusaranganya ibikorwa remezo muby’itumanaho.

Birashoboka ko ibihugu byombi bigiye gusangira iminara ndeste n’amakompanyi y’itumanaho akorera mu bihugu byombi akoroherezwa kwambuka imipaka y’ibihugu byombi nkuko byagenze mu bindi bihugu byo muri aka karere.

U Rwanda, Uganda na Kenya byo, hashize iminsi abaturage b’ibi bihugu boroherezwa mu itumanaho ry’amatelefoni kuko hari amafaranga yo kwitaba no guhamagara yagabanutse ugereranije nuko byahoze.