Trump yagaruriye ikizere ibihugu by’Asia

0
443

Ubukungu bw’ibihugu by’asia byiganjemo ubushinwa n’ubuyapani bwongeye kubura umutwe nyuma y’amagambo Perezida mushya w’Amerika Donald Trump yaraye abwiye abanyamakuru bari I New York.

Ni amagambo ngo yongeye kugarurira icyizere abashoramari n’abacuruzi basanzwe boherezwa ibicuruzwa byabo muri leta zunze ubumwe z’amerika.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza the reuters byanditse ko bwana Trump yamaze impungenge abashinwa n’abayapani bari bafite icyoba cy’uko bashobora gucibwa imisoro y’imirengera ku biciruzwa bohereza muri USA.

Ibi byatumye agaciro k’imigabane kiyongera ku masoko y’imari n’imigabane abarizwa mu bushinwa n’ubuyapani ndeste n’ifaranga ry’iriyuwani rirazamuka ku isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha.

Byari ku ncuro ya mbere Donald Trump aganiriye n’abanyamakuru kuva yatorerwa gutegeka Amerika, kandi akaba yarakunze kuvuga ko ubucuruzi n’ubukungu by’Amerika bigomba guhindura isura.