Trump arakomorera amabuye y’u Rwanda?

0
137

Amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ngo ashobora gukomorerwa akongera akabona isoko mu bihugu bikomeye ku isi, birimo na leta zunze ubumwe z’amerika niba amategeko yitiriwe Dodd-Frank avuguruwe.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida mushya w’amerika Donald Trump ngo yategetse ko aya mategeko yavugururwa ndeste akaba agomba guhagarikwa mu gihe cy’imyaka ibiri nkuko byanditswe na the easterafrican.

Aya mategeko yitiriwe Dodd Frank Act yashyizweho umukono na Perezida Obama mu 2010 ashyira ku rutonde ibihugu byose bituranye na republika iharanira democracy mu bihugu bifite amabuye y’agaciro biyakuye mu ntambara n’amakimbirane.

Ibi bihugu birimo n’u Rwanda ngo bishijwa gusahura amabuye y’agaciro muri Kongo bikoresheje imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Ababirebera ku ruhande ariko banavuga ko hari ibihugu bikomeye ku isi, ngo nabyo bikorana n’iyi mitwe yitwara gisilikare ikorera muri Kongo mu ibanga rikomeye mu gusahura uyu mutungo kamere nubwo babishinja afrika.

Sangiza