Toyota na Mazda mu mishinga mishya muri USA

0
192

Inganda z’abayapani zikora imodoka Toyota na Mazda ngo zigiye gushora imari ibarirwa hejuru ya milliardi 1 n’igice, mu kubaka uruganda rushya ku butaka bwa leta zunze ubumwe z’amerika, uruganda ruzajya rukora rukanacuruza imodoka.

Ni uruganda rutegerejweho gusohora imodoka nshya zirenga ibihumbi 300 buri mwaka kandi ngo rukanatanga akazi kubakozi barenga ibihumbi 4.

Ni inkuru yashimishije bikomeye Prezida Donald Trump utegeka Amerika, kuko mu cyumweru gishize yifashishije urubuga rwe rwa twitter maze ashimira aba bayapani bafashe umwanzuro wo gushora imari mu gihugu cye.

Ibi bibaye nyuma y’uko leta zunze ubumwe z’amerika zafashe ingamba zikarishye zo gukumira ibicuruzwa byinjizwa muri iki gihugu biturutse mu mahanga cyane cyane mu bihugu by’Asia nk’ubushinwa n’ubuyapani.

Umwanzuro wari wafashe wavugaga ko ibi bicuruzwa ngo bigiye gukanirwa imisoro ngo kuko igomba kuziyongeraho hejuru ya 45%.

Sangiza