Skol Malt nayo igiye kuboneka ingana nka Knowless & Babuji

0
1090
Amacupa ya Skol Brewery Ltd

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda Skol Brewery Ltd rugiye gushyira hanze indi nzoga nshya yo mu bwoko bwa Skol Malt ifite centilitiro 50 nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’uru ruganda.

Kuri uyu wa 6 nibwo iyi nzoga imurikwa ku mugaragaro, kuko ubutumwa twohererejwe n’uru ruganda bwerekana ko mu masaha y’igicamunsi ejo tariki ya 27/10/2017, aribwo iyi nzoga nshya izerekwa abanyamakuru bwa mbere.

Ni inzoga ije ku isoko mu gihe ihasanze izindi zimaze kumenyerwa ariko bikaba bigaragara ko ari nk’urugamba rwo guhanganira ku isoko rimwe n’izindi nganda zenga amayoga nka Bralirwa ndeste na East African Breweries Ltd.

Uruganda rwa Skol rwaje mu Rwanda mu 2010 ruhasanze Bralirwa yari imaze imyaka n’imyaka icuruza ku isoko ry’u Rwanda ariyo yonyine rukumbi, ariko kuri ubu iri soko rikaba ryaragutse kuko haje na East African Breweries Ltd itaramara igihe gihe.

Skol Brewery Ltd ihuriweho n’abashoramari babiri barimo ababiligi bibumbiye mu kiswe Unibra (Skol International) ndeste n’imigabane y’abanyarwanda bahoze bitwa Brasserie des Mille Collines (BMC).