SheTrades: Gahunda ije gufasha abagore

0
135

Kuri uyu wa gatatu mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro gahunda yiswe She trade ngo igamije gutanga ubufasha ku banyarwandakazi bifuza kuba abashoramari n’abarwiyemezamirimo.

Ni gahunda iri guterwa inkunga n’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi ITC, kikaba cyifuza ko nibura mu myaka itatu iri imbere ngo abagore barenga million bazaba bagezweho n’ubu bufasha kandi bakaba abarwiyemezamirimo bakomeye.

Umufasha wa Prezida w’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame wagaragaye muri uyu muhango yavuze ko isosiyete akuriye izwi nka Imbuto Foundation ngo nayo ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abagore bagere ku bikorwa by’imari.

Ni mugihe guverinoma nayo ikomeje kugaragaza imbaraga imbaraga nyinshi mu korohereza abagore kwitabira ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’imari muri rusange.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu by’afrika biracyafite ikibazo cy’umubare muto w’abagore batabira ibikorwa by’imari ugereranije abagabo babo.

Sangiza