RwandAir irahakana ibihombo biyivugwaho

0
355

Kompanyi nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir iramaganira kure amakuru avuga ko yahobye akayabo k’amadolari y’amerika arenga million 20 ni ukuvuga arenga milliard 16 z’amanyarwanda mu mezi 6 ashize.

Binyuze ku rubuga rwa twitter, RwandAir yavuze ko aya makuru ari ibinyoma bidafite aho bishingiye ngo kuko ibyanditswe n’ikinyamakuru the Guardian cyo muri Nigeria ari inkuru y’igihuha.

Iki kinyamakuru cyavugaga ko RwandAir yatewe igihombo biturutse ku   mpapuro z’inzira zitemewe n’amategeko zakoreshejwe n’abanyaNigeria berekezaga I Dubai ngo bagerayo bagasanga bakoresheje visa zitemewe.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria kitwa the Guardian cyanditse ko izi visa ndeste n’uburyo bwo kubista amatike y’indege mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo aribyo byatumye RwandAir yishyura ku itegeko izo Milliardi itabiteguye.

Bwana Henry Aaron ushinzwe ubucuruzi muri RwandAir yabwiye iki kinyamakuru ko ibi byababaje cyane ubuyobozi bukuru bw’iyi kompanyi ngo ariko biteguye gukosora inzira zose zanyuzwe ngo aya makossa abeho.

Ni igihombo RwandAir igize nyuma yaho iguze indege za rutura zigera kuri 3 zirimo AirBus ebyiri (ubumwe n’umurage) na Boeing imwe yiswe Kalisimbi ngo mu rwego rwo kwagura ingendo yagiriraga hirya no hino ku isi.