Rwanda rurakira ASEA 2016

0
451

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda haratangizwa ku mugaragaro inama nyafrika y’umuryango uhuza amasoko y’imari n’imigabane mu bihugu by’afrika ku ncuro yayo ya 20.

Nkuko bigaragara muri gahunda y’iyi nama niba ntagihindutse abategetsi bakuru n’abashinzwe ubukungu bw’igihugu bayobowe na Amb Claver Gatete ukuriye minisiteri y’imari n’igenamigambi nibo bazatangiza ku mugaragaro iyi nama.

Ni inama ikubiyemo ibiganiro biba mu minsi itatu ngo bikazasiga isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda rimaze kugera ku rwego rwisumbuye kandi ngo n’ishoramari kuri iri soko naryo rikiyongera.

Mr. Robert C. Mathu ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda yemeza ko iyi nama izafasha u Rwanda gukomeza kwihagararaho mu rwego rw’imari.

Muri iyi nama ni nabwo u Rwanda ngo ruboneraho kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu isoko ry’imari n’imigabane rimaze ritangijwe mu Rwanda ndeste hanamurikwe gahunda nshya nayo y’imyaka itanu y’iri soko.

Aya makuru wayumva no kuri KISS FM 102,3 saa 7AM, 1PM na 7PM