Perezida wa AFDB yahawe igihembo cya Nobel

0
488
Perezida wa AFDB, Akinwumi Adesina. Ifoto: net

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere AFDB cyangwa BAD mu magambo ahinnye y’indimi z’amahanga, Bwana Akinwumi Adesina yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu gushyigikira ubuhinzi ku isi hose.

Ni igihembo cyatangiwe mu biganiro by’iminsi itatu biri kubera muri Amerika mu gace kitwa DES MOINES, ibi biganiro bikaba bigamije guhangana n’ibibazo biteza inzara mu bihugu bitandukanye bo ku migabane yose y’isi.

Akinwumi Adesina ni incuti y’u Rwanda. Aha yari kumwe na H.E Paul Kagame. Ifoto: net

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Bwana Akinwumi yavuze ko umugabane w’Africa bimwe mu bintu ukeneye kurusha ibindi, ngo ari ubufasha bwihuse mu guhangana n’ibibazo by’inzara no kwihaza mu biribwa.

Akinwumi Adesina ari ku mwe na Min Mushikiwabo i Kigali mu nama y’umuryango w’africa yunze ubumwe mu 2016.

Uyu mugabo yavuze ko guverinoma z’ibihugu byo ku isi, imiryango itegamiye kuri leta z’ibihugu, abashoramari ku giti cyabo ndeste n’abashakashatsi muri zakaminuza ngo bagomba guca akarongo ku bibazo by’inzara iri muri Afurika.

Akinwumi Adesina ari kumwe n’umuvunyi mukuru Anastaze Murekezi akiri minisitiri w’intebe. Ifoto: net

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere AFDB yavuze ibi nyuma yuko iyi banki ikomeje kwigaragaza mu mishinga yo gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi ku mugabane w’Afurika, urwego rutunze benshi kuri uyu mugabane

Akinwumi Adesina, asanzwe ari incuti y’u Rwanda. Ifoto: net