Magufuli mu rugamba n’abasoreshwa

0
395

Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania aravuga ko agiye kongera amafaranga arenga milliards 45 z’amadorali y’amerika mu isanduku y’igihugu aturutse mu misoro ya rubanda.

Ikinyamakuru the easterafrican cyanditse ko ubutegetsi bw’I Darisalamu bumaze iminsi bwifuza kongera ingano y’imisoro ituruka mu bacuruzi bakorera muri iki gihugu mu rwego rwo kugabanya inkunga z’ibihugu by’amahanga.

Iyi ntego yakuye umutima abacuruzi basanzwe bakorera muri iki gihugu kuko ubusanzwe ubucuruzi bwinshi buciriritse butasoreshwaga.

Ibi ngo bimwe mu bikorwa bigomba kwihutisha ubukungu bw’iki gihugu ngo nibura ku buryo mu 2025 iki gihugu kizaba kibarizwa mu bifite ubukungu buciriritse aribyo medium income mu cyongereza.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubukungu bwa Tanzania butangiye kugirana isano nk’ubw’u Rwanda kuko izi mpinduka zatangiye ubwo Perezida Magufuri aheruka gusura u Rwanda.