Nigeria ikomeje ibihombo

0
371

Ihungabana ry’ubukungu bwa Nigeria rikomeje kubangamira ibihugu by’afrika muri rusange mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.

Kuri ubu amakuru aturuka muri Nigeria aremeza ko ubukungu bw’iki gihugu bwongeye kugwa ku kigero cya 2,2% muri iki gihebwe cya Gatatu cy’uyu mwaka.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko uku guhungabana k’ubukungu bwa Nigeria ngo biri guterwa ahanini n’urwego rw’ubucuruzi rwasubiye inyuma biturutse ku guta agaciro k’amafaranga akoreshwa muri Nigeria.

Ikindi ngo gikomeje guteza ibibazo urwego rw’ubukungu muri Nigeria ngo ni imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba zikomeje kugaba ibitero ku birombe bicukurwamo peteroli bibazirizwa muri Nigeria.

Ubusanzwe Nigeria yabarirwa mu bihugu biri ku isonga mu bikize muri Afrika ndetse ngo ikaba yari ifatiye runini ubucuruzi bw’umugabane w’afrika.