Ngirente yabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda

0
471

Prezida Kagame w’u Rwanda, nkuko abyemererwa n’itegeko nshinga rya republika, yashyizeho minisitiri w’intebe mushya Ngirente Edouard wahoze ari umujyanama mukuru muri banki y’isi I Washington DC muri Amerika.

Uyu mugabo wahawe uyu mwanya ukomeye mu gihugu, ntabwo yarasanzwe azwi cyane muri politiki y’u Rwanda.

Ukurikije umwirondoro we wakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga, ushobora kwemeza ko ari umuhanga muby’ubukungu kuko mbere yo kujya muri banki y’isi ngo yabanje no gukora muri minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda.

Ibi nibyo byatumye abasesenguzi mubya politiki babishingiraho, bemeza ko uyu muminisitiri w’intebe mushya na guverinoma ye, ngo bashobora kuba bazibanda cyane mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ibindi bibishamikiyeho.

Iyi guverinoma nshya kandi izahurirana n’ibibazo bikomeje kuvugwa mu bukungu bw’igihugu muri rusange kuko banki nkuru y’igihugu yemeza ko muri iki gihe ubukungu bw’u Rwanda buri gucumbagira ugereranije n’umwaka ushize.