Nakumatt Tanzania nayo yagezweho n’ubukene

0
520
Nakumatt Dar Es Salaam yafunzwe, ifoto: NMG

Ibabazo by’ubukungu bikomeje kuvuka mu bucuruzi bw’abashoramari bafite amaguriro azwi nka Nakumatt akomeye muri aka karere ka EA,  kuri ubu ibibazo byimukiye muri Tanzania nyuma ya Kenya na Uganda.

Itangazamakuru rikorera I Dar Es Salam rivuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ngo irindi guriro rya Nakumatt ryakorera muri uyu mujyi mu nyubako izwi cyane nka Mlimani City Mall, nayo yafunzwe kubera kubura ubwishyu bw’ubukode.

Banyirinzu iyi Nakumatt yakoreragamo, babwiye abanyamakuru ko hashize amazi 3 batarabona amafaranga y’bibirarane arenga millioni 300 z’amashilingi akoreshwa muri Tanzania nkuko bari barabyemeranije.

Kugeza ubu, ntabwo Nakumatt ishami ry’u Rwanda iravugwaho ibibazo nk’ibi by’ubukungu, ahubwo mu bihe bishize yatangaje ko ifite gahunda yo gufungura andi mashami hirya no hino by’umwahariko mu mujyi wa Kigali.

Nakumatt yo mu Rwanda kandi inaherutse guhabwa igihembo nka bamwe mu basoreshwa bitwaye neza mu mwaka ushize w’ubukungu, nkuko byemejwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda mu cyumweru gishize.