Nakumat mu bihombo

0
546

Kompanyi y’abanyakenya yamamaye mu bucuruzi bwaza supermarchez cyangwa supermarket, ariyo Nakumatt hakomeje kuvugwamo ibihombo ngo ku buryo bishobora gutuma ifunga imiryango mu bihugu bimwe na bimwe.

Ibinyamakuru bisohokera I Kampala muri Uganda bimaze iminsi byandika ko Nakumat Uganda ngo yatangiye umugambi wo kuba ifunze imiryango y’amashami yayo amwe n’amwe.

Abahagarariye Nakumat yo mu Rwanda bo bahakana iby’aya makuru bivuye inyuma kuko Adan Ramada ukuriye iyi kompanyi mu Rwanda, yabwiye thenewtimes ko ntakibazo cy’ibihombo bafite mu Rwanda.

Ramada ahubwo yemeza ko bafite imishinga yo gufungura indi miryango aho gufunga nkuko bivugwa muri Uganda.

Nubwo ariko uyu Mugabo avuga ibi, ababirebera ku ruhande bemeza ko ubucuruzi bukorwa n’iyi kompanyi bumaze kuba nk’irushanwa rikomeye ku isoko ryo mu Rwanda, kuko Nakumat muri iki gihe ihanganye bikomeye n’izindi supermarche zikomeye zirimo nka Simba Supermarket na Sawa Citi.

Ikindi kigaragaza ko ishyamba atari ryeru muri ubu bucuruzi ngo ni uko kompanyi izwi nka Uchumi Supermarkets nayo ikomoka muri Kenya, yabaye iretse gutangiza ubucuruzi bwayo hano mu Rwanda.

Mu gihe ubundi yakagobye kuba  yaratangiye gucuruza mu Rwanda munzi izwi nka CHIC imaze iminsi yuzuye mu mujyi wa Kigali rwagati.