Mushikiwabo yatanze ikiganiro muri AU

0
85

Louise Mushikiwabo, ukuriye minisiteri y’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yasabye umuryango w’ubumwe bw’afrika kugaragaza imbogamizi zose zibangamiye ubuhahirane bw’afrika.

Kubwa Mushikiwabo, ngo ibi nibyo bizafasha gukemura ibibazo byose bizitira ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu by’afrika.

Ibi byavugiwe I Addis Ababa muri Ethiopia mu kanama k’umutekano n’amahoro mu muryango w’ubumwe bw’afrika, mu biganiro nyungurana bitekerezo byabaye kuri uyu kane.

Indi ngingo yagarutsweho irebana n’ubucuruzi ni ukongera imbaraga mu kwishyirahamwe ku ibihugu ndeste no gutiza umurindi imiryango y’ubucuruzi.

U Rwanda rubarirwa mu miryango itandukanye y’ubucuruzi ariko by’umwahariko umuryango w’afrika y’iburasirazuba EAC ndetse n’isoko rusange ry’ibihugu by’afrika yo hagati n’amajyepfo Comesa niyo ikunze kwigaragaza.

Sangiza