Murekezi: Dufite MW208 nubwo twifuzaga izirenga 560

0
518

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko ikeneya abandi abashoramari bashya bashyira amafaranga yabo mu rwego rw’ingufu, bagatera inkunga leta mu mugambi wayo wo kugeza amashanyarazi mu baturage ku kigero cya 70%.

Ni umugambi utaragezweho nkuko byifuzwaga kuko mu myaka 7 ishize guverinoma yari yayiyemeje ko izageza amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 70% none kugeza ubu abakoresha amashanyarazi ntibarenga 34,5%.

Ibi byashimangiwe na minisitiri w’intebe Anastaze Murekezi kuri uyu wa 2, ubwo yari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, amurikaga ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw‘ingufu.

Minisitiri w’intebe yagaragaje ko mu gihe bifuzaga MW563 ngo babashije kugera kuri MW208 mu myaka 7 ishize ngo ariko nubwo batabashije kugera ku ntego babashije gukuba 2 amashanyarazi yari ahari mu 2010 angana na MW90.

Bwana Murekezi yahereye aha, asaba abashoramari gufatanya na leta mu mishinga mishya y’amashanyarazi iri hirya no hino, kugira ngo bagere ku ntego.