Kozaho wishyure na MTN

0
455

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangobwa aravuga ko u Rwanda rukeneye kongera ibikorwa byo kwishyura no kwishyurwa hakoreshwejwe ikoranabuhanga hatabayeho kwitwaza amafaranga ku mufuka.

Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwishyura ibicuruzwa ukoresheje telefoni ngendanwa, gahunda yiswe MTN Tap And Pay.

Ni gahunda igiye kujya ikoreshwa kuri buri mukiliya wese wa MTN Rwanda mu gihe yifuza kwishyura ibicuruzwa aguze akoresheje MTN Mobile money.

Mu ntangiriro, ubu buryo bwakoreshwejwe na Guverineri wa banki nkuru y’igihugu n’abakozi ba MTN Rwanda bashinzwe amasoko n’ubucuruzi barimo Yvonne Makolo na Mwema Kerich.

Aba bose bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyi gahunda yiswe Mtn Tap And Pay, gahunda ngo izagira uruhare mu gukomeza gufasha leta y’u Rwanda kuzigama milliard 110 z’amadorali y’amerika buri mwaka.

Iyi nkuru ushobora no kuyumva ku 102,3 Kiss FM ikorera i Kigali mu Rwanda, saa moya z’igitondo, saa saba z’amanwa na saa moya z’umugoroba.