MTN RWANDA NA COGEBANK MU BAFATANYE

0
556
Abayobozi bahagarariye MTN na Cogebank mu kiganiro n'abanyamakuru

Kuri uyu wa kane, tariki ya 26/10/2017 nibwo isosiyete y’itumanaho MTN Rwanda ifatanije na banki y’ubucuruzi COGEBANK batangiye ku mugararo ubufataye bwihariye muri serivice zo gushyigikira leta y’u Rwanda muri gahunda y’ubukungu bwa cashless.

Ubu bufatanye bw’aya makompanyi yombi yiswe Push&Pull ngo izajya ikoreshwa n’abakiliya bifuza kohereza, kwakira, kubitsa no kubikuza amafaranga kuri buri wese ufite konti muri Cogebank ndeste no muri Mobile money.

Ibi bizajya bikorwa mu gihugu hose by’umwahariko ahantu hari umurongo cyangwa umuyoboro wa MTN Rwanda nkuko bimaze kwemezwa n’abakuriye izi kompanyi zombi mu kiganiro bamaze kugirana n’abanyamakuru.

Umwe mu bahagarariye MTN Rwanda yemeza ko ubu buryo bushya bwa Push&Pull ngo buzafasha abaturage kwegerezwa ibikorwa by’imari nkuko bikubiye mu mugambi wagutse wa guverinoma y’u Rwanda.

Ibi byatangijwe na MTN Rwanda ndetse na Cogebank kuri uyu wa kane, ntabwo ari bishya mu matwi y’abanyarwanda kuko ibigo by’imari n’amabanki ndeste n’ibigo by’itumanaho bikomeje gufatanya mu kuzamura gahunda ya Cashless Economy.

Cashless Economy aribyo bishatse kuvuga ubukungu buzira inoti n’ibiceri ni gahunda ikomeje gushyigikirwa na leta y’u Rwanda.