Macron yagaruriye icyizere abashoramari

0
281

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa byatangiye kugira impinduka zikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga.

Amasoko y’imari y’I Burayi ndeste n’ifaranga rya Euro rikoreshwa mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane ngo byongeye kuzamuka nyuma y’istinzi ya Emmanuel Macron waraye utorewe gutegeka u Bufaransa.

Ifaranga rya Euro ubwaryo ngo ryahise rizamuka imbere y’idolari ry’amerika ndeste ngo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane ubuhuza u Burayi n’umugabane w’Asia ngo nabwo buryingera.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza the Reuters, byanditse ko ibi byatewe ni uko abari bafite urwicyekwe rw’uko Ubufaransa nabwo bwari kwikura mu muryango w’ubumwe bw’iburayi nkuko byakunze kuvugwa na Maline le Pen wastinzwe.

Istinze ya bwana Macron ngo yagaruriye icyizere abashoramari baturuka imihanda yose ngo kuko uyu mugabo afite ibitekerezo by’ubuhahirane n’ibindi bihugu kurusha uwo bari bahanganye, wafatwaga nk’umuhezanguzi ukomeye.

Sangiza