Leta iri guhiga abashoramari muby’ingufu

0
305

Abashoramari b’iburayi bagiye gufatanya n’abanyarwanda mu mishanga yagutse ingufu zitagira ingaruka ku bidukikije ziswe Energie Renouverable.

Ibi bikaba byavugiwe mu biganiro byahuje abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’u Burayi na guverinoma y’u Rwanda, ibiganiro byabereye I Kigali kuri uyu wa mbere.

Imwe muri iyi mishanga igiye gushorwamo imari harimo imirasire y’izuba nk’ubwoko bumwe bw’ingufu zitangiza ibidukikije.

Ibi bikaba bivuzwe mu gihe mwaka ushize ibihugu bigera ku 150 n’u Rwanda rurimo byashyize umukono ku masezerano yiswe Ay’I Paris agamije guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Ni igikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibubye I New York muri leta zunze ubumwe z’amerika, cyikaba cyaritabiriwe n’abategetsi bakuru na za gouvrnoma z’ibihugu bitandukanye byo ku isi hose.