Kwizigama no gushora imari

0
255

Abasesengura iby’ubukungu n’imari bemeza ko hari ibikorwa bitari bike bishobora gushorwamo imari kandi ari nako bifasha kwizigama mu bundi buryo.

Urubuga, budgeting.thenest.com, rwandika inkuru n’inyandiko zifitanye isano n’iby’imari, rwemeza ko nubwo kuzigama no gushora imari ari ibintu bibiri bitandukanye ngo ariko hari gihe byose bikorerwa rimwe.

Uru rubuga rusobanura ko akenshi kwizigama bitanga umutekano ku mafaranga ya rubanda kurusha gushora imari ngo kuko iyo washoye imari ngo haba hari amahirwe yo kunguka bikanagendana n’ibyago byo kuyahomba yose.

Nubwo bimeze bistya ariko ngo hari ibikorwa bishobora gushorwamo amafaranga ndetse ngo bikanafasha umuntu kwizigama. Urugero rutangwa hano ngo ni ukugura imigabane ku isoko ry’imari ry’imigabane stock exchange.

Abavuga ibi bemeza ko iyo umuntu aguze imigabane kuri iri soko ngo aba anazigamye ngo kandi anashoye imari mu bundi buryo.

Mu bisobanuro batanga ngo ni uko iyo waguze imigabane kuri iri soko amafaranga yawe aba afite umutekana nk’amafaranga abitse muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari.

Inzira iracyari ndende mu banyarwanda ngo bagire ibitekerezo nk’ibi kuko abenshi ntibizigama kuko babaho nk’abazapfa ejo mu gihe abagana isoko ry’imari n’imigabane nabo ari mbarwa kugeza ubu.

Sangiza