Kwita izina Ingagi ni kuri uyu wa 5

0
191

Kuri uyu wa gatanu nibwo imihango yo kwita izina abana bashya b’ingagi muri uyu mwaka wa 2017 igiye kongera kubera mu majyaruguru y’igihugu mu Kinigi munsi y’uruhererekane rw’ibirunga ari naho izi ngagi zibarizwa.

Kuri ubu abana b’ingagi babarirwa kuri 19 nibo bavutse muri uyu mwaka babaka ari nabo bitwa amazina muri uyu muhango ukunze guhuriza hamwe abashyitsi baturuka hirya no hino mu bice bitandukanye by’isi.

Ni umuhango ukunze kwinjiriza igihugu amadovise atari make kuko abakunze kwitabira uyu muhango wo kwita izina haba higanjemo abanyamahanga.

Ni umuhango ugiye kuba mu gihe ibiciro byo gusura ingagi byikubye hafi incuru 2, kuko byavuye ku madolari 750 ku muntu, bigera ku 1500$ kuri buri wese yaba umunyahanga cyangwa umunyarwanda utuye imbere mu gihugu.

Ikigo cy’igihugu gistura amajyambere mu Rwanda RDB cyemeza ko nyuma yo kongera ibi biciro ngo ubu bukerarugendo bwiyongereye ku gipimo cya 39% mu kwezi kwa 5 kugeza mu kwa 7 muri uyu mwaka.

Sangiza