Abishyura parikingi ntibazongera kwishyura ibiceri

0
551
Umukozi wa KVCS, yishyuza parikingi. Ifoto: internet

Abatwara imodoka bahagarara ku mihanda baparitse ngo bagiye kuzajya bishyura bakoresheje mobile money, aho gukoresha ibiceri nkuko byemejwe n’ikompanyi y’itumanaho MTN Rwanda.

Bart Hofker ukuriye MTN Rwanda yemeza ko ibi bizafasha abashoferi n’abishyuza amaparikingi mu guhanahana amafaranga, bitabagoye.

Ni ubufatanye iyi kompanyi ya MTN ngo yakoranye n’isosiyete KVCS ifite isoko ryo kwishyuza amaparikingi ku mihanda iri hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Ni nyuma yuko uburyo bwo guhanahana amafaranga bukomeje guhindura isura muri iki gihe, kuko na guverinoma y’u Rwanda yifuza kwimika umuco wo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, uyu muco ugasimbura guhanahana inoti n’ibiceri.

MTN Rwanda nayo ikomeje uyu mugambi kuko iri ku isonga mu masosiyete y’itumanaho afite umubare munini w’abahanahana amafaranga bakoresheje telefoni.

Imibare yerekana ko buri kwezi abakoresha mobile money bahanahana incuro zirenga millioni 12, bifite agaciro k’amafaranga arenga milliard 89 z’amanyarwanda.