Kuri uyu wa 5, ni umunsi w’abasoreshwa

0
99

Kuri uyu wa gatanu, nibwo biteganijwe ko ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro RRA kiza gutangaza no gushimira abasoreshwa bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka mu gihugu hose.

Uyu munsi ugeze mu gihe RRA imaze iminsi igaragaza imbaraga zidasanzwe mu gukusanya imisoro hirya no hino mu gihugu, ibintu bishimangirwa n’ibihano bikunze guhabwa abadasora neza n’abafite ibirarane by’imisoro.

Iyi migirire ishobora kuba ariyo yatumye iki kigo kibasha kugera ku ntego cyari cyarihaye mu mwaka ushize w’ubukungu 2016/2017, kuko ku ntego cyari cyarihaye cyarengejeho miliyaridi 8,7 y’amanyarwanda.

Nkuko bigagarara mu mibare iheruka ngo muri uyu mwaka cyesheje agahigo ko gukusanya miliyaridi 1 103.0 mu gihe hifuzwaga  1 094.3 Rwf.

Ni ukuvuga ko bageze ku ntego yabo ku kigero cya 100.8%.

Ni mu gihe guverinoma y’u Rwanda yifuza kwihaza mu ngingo y’imari ikoreshwa buri mwaka, kuri ubu Rwanda Revenue ngo igejeje kuri 56.44% mu gushyigikira isanduku ya leta mu ngingo y’imari ikoreshwa buri mwaka.

Sangiza