Kompanyi ya SAA mu bibazo by’ubukungu

0
386

Kompanyi y’indege ikomoka muri Africa Yepfo iravugwamo ibibazo by’ubukungu ngo byatumye hafatwa imyanzuro yo gukuraho zimwe mu ngendo yari isanzwe ikorera mu bihugu byo muri Africa y’iburasirazuba no hagati.

Ikinyamakuru kitwa Business Live cyemeza ko iyi kompanyi ifite umwenda ubarirwa mu mamilliardi ibereyemo amabanki y’ubucuruzi arimo ikomoka muri Amerika yitwa Citibank, n’indi yo mu bwongereza Standard Chartered bank.

Birashoboka ko ibi bihombo aribyo byatumye iyi kompanyi y’indege isubika zimwe mu ngendo yakorera mu bihugu nka Uganda, Republika iharanira Democracy ya Kongo, Brazzaville, Angola, Cotonou na Douala muri Cameroun.

Ubutegetsi bukuru bw’iyi kompanyi busobanura ko guhagarika izi ngendo muri ibi bihugu ngo byatewe ni uko bashaka kugabanya ibikorwa bakoreraga muri ibi bihugu no kuvugurura ibikorwa by’iyi kompanyi.

Nubwo bimeze bistya ariko, amakompanyi y’indege mu bihugu by’africa akomeje kuvugwamo ibibazo by’ubukungu biri guterwa n’imicungire mibi no kubura abakiliya bakora ingendo zo mu bihugu by’africa kubera ibiciro bihanitse.