Kenya ngo iri kohereza ibirayi i Kigali bihendutse

0
581

Ibiciro by’ibirayi bikomeje kutavugwaho rumwe n’abacuruzi babyo babigemura I Kigali, kuko ababikura mu majyaruguru y’igihugu noneho bari gushinja ababikura mu bihugu bya Kenya na Uganda, kubicira isoko bari basanganwe.

Abacuruzi bakomoka mu majyaruguru y’igihugu baganiriye na KISS FM  bagaragaje impungege z’uko bashobora kujya mu bihombo kubera aba banyamahanga basigaye barinjiriye isoko ry’ibirayi mu Rwanda.

Umwe muri aba bacuruzi asobanura ko kuva aho uku kwezi kwa 10 kwatangiriye ngo bari kuzana ibirayi ku isoko ry’I Kigali bagasanga hari ibindi birayi byaturutse muri Kenya kandi ngo bihendutse cyane ugereranije n’ibyabanyarwanda.

Avuga ko mu gihe ikilo kimwe cy’ibirayi bakigurishaga hagati ya 250 na 350 ngo ibyo birayi bituruka mu mahanga ntibiri kujya hejuru ya 190 y’amanyarwanda.

Twagerageje kubaza muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ntibyadukundira, ariko ni kenshi abashinzwe ubucuruzi mu gihugu bakunze gusobanura ko byemewe gufungura isoko ndeste bagatumiza n’ibiribwa mu mahanga mu gihe umusaruro wabyo mu Rwanda udahagije ababikeneye.