Kagame yashyigikiye Made in Rwanda

0
243

Perezida Kagame yategetse ko amasoko ya leta agomba guhabwa abanyenganda bakorera mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu mu mugambi wagutse wiswe Made in Rwanda.

Umukuru w’igihugu kandi yemeje ko leta ahagarariye izatunganya ibishoboka byose ngo ahasigaye hakaba ahabanyenganda n’abikorera bakagura ibikorwa.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri ubwo Perezida wa Republika yasuraga agace kahariwe inganda kiswe Special Economic Zone gaherereye ahitwa I Masoro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Aha harabirwa inganda zirenga 50 harimo 30 zatangiye gukora n’izindi zirenga 20 zikiri kubakwa nkuko tubikesha urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro.

Perezida Kagame kandi yabwiye abashoramari bafite inganda hano, kongera umubare w’ibyo bakora kandi bakabanza bagahaza abanyarwanda mu bushobozi bwabo, bakabona kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Sangiza