Kagame yarahiye

0
433

Perezida Kagame yasabye abikorera, abacuruzi n’abashomari bakorera mu Rwanda ko mu myaka 7 iri imbere bakwiye gukoresha imbaraga ziruta izo bakoresheje mu bihe bishize, ndeste anabashimira ko batangiriye kuri busa bakaba bagejeje aheza igihugu .

Umukuru w’igihugu yavuze ibi ubwo yari amaze kurahirira imbere y’abanyarwanda, kongera gutegeka indi mandat y’imyaka 7 nkuko itegeko nshinga rya repubulika ribiteganya.

Ababirebera mu ndorerwamo y’ubukungu, bemeza ko muri iyi myaka 7 iri imbere Prezida Kagame ngo ategerejweho byinshi birimo gushyira mu bikorwa imishinga migari y’ubukungu n’ubucuruzi.

Muri iyi mishinga harimo iyubakwa ry’imihanda ya galimoshi ihuza ibihugu byo mu karere k’africa y’iburasirazuba no gukomeza kwihutisha ibikorwa byo gushyiraho isoko rusange rihuriweho n’ibi bihugu.

Undi mushinga uzazamura ubukungu bw’igihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga, ni ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu Bugesera, Prezida Kagame anaherutse gutangiza imirimo yo kucyubaka mu bihe bishize.