Kagame yageze i Lusaka muri Zambia

0
467

Perezida Kagame arabarizwa muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi 2, ngo rugomba gusozwa kuri uyu wa kabiri niba ntagihindutse nkuko byemezwa n’itangazamakuru rikorera I Lusaka.

Ibinyamakuru byo iki gihugu byanditse ko uru ruzinduko rugamije kuzamura urwego rw’ubuhahirane ku mpande zombi, by’umwihariko ngo ku ruhande rw’u Rwanda rukaba rushaka kwiga uko zimwe mu nganda zo muri iki gihugu zikora.

Urubuga rwa LUSAKATIMES.COM rwanditse ko Perezida Kagame asura agace kahariwe inganda gaherereye mu karere ka Kafue  nkuko biherutse kwemezwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Zambia, bwana Harry Kalaba.

Uyu muminisitiri avuga ko aka gace gaherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru Lusaka ngo kakaba kubatswemo inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi.

Abasesengura bavuga ko uru ruzinduko rwa Prezida Kagame muri aka gace ngo rushobora kuba rugamije gukemura ikibazo cy’ibikoresho nk’ibi u Rwanda rukunze gutumiza mu mahanga, ahubwo bigakorerwa imbere mu gihugu.

Ibyinshi muri ibi ngo ibirenga 60% bitumizwa mu Bushinwa no muri Uganda.