Tanzaniya yafashe bugwate inka z’abanyarwanda

0
397
Inka zafunzwe muri Tanzania. Ifoto: The businessdaily

Leta ya Tanzaniya yafashe bugwate inka z’abanyarwanda n’abagande zirenga ibihumbi 10 nkuko byemejwe na Luhaga Mpina ukuriye minisiteri y’ubuhinzi n’uburobyi muri guverinoma ya Tanzania.

Itangazamakuru rikorera I Dar Es Salam ryanditse ko bwana Luhaga yavuze iby’izi Nka z’abanyarwanda n’abagande, ubwo yari imbere y’abashingamategeko asobanura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburobyi asanzwe akuriye.

Uyu mutegetsi yasobanuye ko abatunzi n’abarozi b’inka baturuka mu Rwanda na Uganda ngo bavogereye ubutaka bwa Tanzania kandi batabyemerewe n’amategeko ngo akaba ariyo mpamvu izi nka zagwatiriwe.

Kugeza ubu ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruravuga kuri iki kibazo, kuko twagerageje kuvugisha inzego zibishinzwe kugeza ubwo twarangizaga gukora iyi nkuru, bitaradukundira.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byakunze gushinja kenshi Tanzania n’u Burundi kubangamira amasezerano agamije gufungura imipaka y’ibi bihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Sangiza