Ingufu z’amashanyarazi zigiye kwiyongera muri Afrika

0
174

Amakompanyi y’abanya-Israel acuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire yizuye ngo agiye gushora amamilioni  y’amafaranga mu bihugu by’afrika nyuma yo kubona ko ibi bihugu bikeneye amashanyarazi ku bwinshi.

Ikinyamakuru Times of Israel  cyemeza ko aya masosiyete ngo agomba gukwirakwiza ibikorwa byayo cyane cyane mu bihugu bitaragerwamo n’ubu bwoko bw’amashanyarazi.

U Rwanda rwo rwamaze gushorwamo imari n’aba banya-Israel kuko kuva mu 2015 batangiye gukwirakwiza amashanyarazi y’imirasire y’izuba mu gihugu kuko ngo bafite angana na megawatt 7,8 ni ukuvuga akabakaba hafi 5% y’ingano rusange y’amashanyarazi y’u Rwanda.

Ni mugihe kandi leta y’u Rwanda nayo yifuza bikomeye abashoramari nk’aba kuko yifuza kugera ku ntego yihaye yo kuba mu 2018 abanyarwanda bangana 70% bazaba bakoresha amasharazi, ibintu bisa nk’ibikomeye kugerwaho.

Sangiza