Inganda zikora Ciment ziri guhomba

0
166

Inganda zikora sima zibarizwa mu karere k’afrika y’iburasirazuba ziravugwamo ibihombo, nkuko byanditswe n’ikinyamakuru the easterafrican, gisohokera I Nairobi muri Kenya.

Iki kinyamakuru gitanga ingero z’inganda ebyiri zigaragaza icyuho cy’akayabo kaza millioni zitinjiye mu isanduku yazo nkuko byari bisanzwe.

Izo nganda zirimo urwitwa Bamburi Cement na East African Portland Cement Company ngo izi zombi zahobye millioni zirenga 10 z’amadaroli y’amerika nkuko bigaragara muri raporo y’abagenzuzi b’imari.

Ni amafaranga ngo yaburiye mu bicuruzwa bari basanzwe bohereza mu bihugu bituranyi birimo U Rwanda, Uganda na Tanzania.

Ibi bivuzwe mu gihe kandi abashinzwe ubucuruzi bwa Sima mu Rwanda baherutse gutangaza ko sima ikorerwa mu Rwanda yiyongereye, ibi bikaba bishoboka ko aribyo byateje icyuho mu nganda z’abanyakenya zikora sima.

Sangiza