Inganda zigiye kwiyongera muri Africa

0
229

Abashoramari, abanyenganda n’abacuruzi baturuka mu bihugu by’u Burayi bashobora kwiyongera muri Afrika no mu Rwanda muri rusange mu bihe bidatinze, niba ibiganiro byabereye I Milan mu Butaliyani bishyizwe mu bikorwa.

Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango uzwi nka E4Impact Foundation, bikaba byahurije hamwe abadipolomate bahagarariye ibihugu by’afrika, abashinzwe ubucuruzi n’inganda muri ibi ibihugu n’abanyemari bakomoka I Burayi.

Zimwe mu ngingo nyamukuru zagarutsweho muri ibi biganiro ni ukurebera hamwe uko inganda zatezwa imbere mu bihugu by’afrika, nkuko bikubiye mu ntego z’umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gistura amajyambere RDB, nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa minisiteri.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yagaragaje ko u Rwanda by’umwahariko rwatangiye urugendo rwo kuvugurura ubufatanye muby’ubucuruzi hagati yarwo n’ibihugu bibarirwa ku mugabane w’u Burayi.

Sangiza