Inganda zariyongereye

0
217

Urwego rw’inganda rukomeje kuzamuka muri iki gihe nkuko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare mu Rwanda.

Ku kigero cya 7% ni uko iyi mibare yazamutse mu gihebwe cyanyuma cy’ubukungu mu mwaka ushize, bivuze ko inganda ziyongereye ndeste n’ibikorerwa mu nganda bikiyongera.

Birashoboka cyane ko ibi byatewe ni umugambi wa leta y’u Rwanda wo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu wiswe Made in Rwanda.

Inganda zikora imyenda n’inkweto zamaze koroherezwa ku buryo bugaragara kuko zakomorewe imisoro yose ku bikoresho zitumiza hanze y’igihugu.

Nubwo bimeze bistya ariko ubukungu bw’igihugu buracyafite ingorane zo gutumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu ku bwinshi kurusha ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Sangiza