Imyidagaduro muri Africa yatangije kwinjiza za milliardi

0
228

Ubucuruzi bushingiye mu bikorwa by’imyidagaduro no kwamamaza ngo bukomeje guhindura isura umunsi ku munsi nkuko byemezwa n’abasesengura ubukungu bw’umugabane w’afrika.

Kuva mu 2015 ngo byatangiye kwigaragaza ko imyidagaduro n’ibindi bikorwa bifitanye isano nabyo ko bikomeje kwinjiza akayabo k’amafaranga ngo kuko mu bihugu bine byonyine by’afrika byinjize arenga milliardi ziranga 20 z’amadolari y’amerika muri uwo mwaka.

Ni ibihugu bigizwe na Africa Yepfo, Nigeria, Misiri na Kenya nkuko byagaragajwe mu nama iheruka mu cyumweru gishize yahurije hamwe abacuruzi n’abanyennganda bakomeye muri Afrika bari batumiwe na AfriximBank.

Aha niho bahereye bavuga ko bidahagije ko ahubwo uru rwego rugomba gutezwa imbere, rugatunga abanyafrika nkuko bikunze kugenda mu bihugu byateye imbere, urugero rutagwa hano ninko muri Amerika ahitwa Hollywood.

Aha ngo buri mwaka hinjiza arenga miliardi zirenga 30 z’amadorali ziturutse muri za cinema gusa, hatabariwemo n’abanyamiziki n’indi myidagaduro yateye imbere muri Amerika nkuko byemezwa n’ikinyamakuru the Forbes magazine.

Sangiza