Ikubuga cya Bugesera ngo kizuzura mu 2019

0
159

Niba ntagihindutse mu myaka 2 iri imbere ni ukuvuga mu 2019 ngo ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu Bugesera ngo kizaba cyuzuye neza nkuko byemezwa n’abari kubikurikiranira hafi.

Kuri ubu ibikenewe hafi ya byose ngo byamaze kuboneka ndeste mu minsi ishize guverinoma y’u Rwanda iherutse gukorana amasezerano n’ababusti bakomoka muri Portugal bagomba kubaka iki kibuga gifatwa nk’ikizahindura byinshi.

Ni ikibuga ngo kigomba gutanga akazi ku baturage barenga 2 000 kandi b’abanyarwanda gusa. Ni ikibuga cyizatwara akayabo karenga millioni 700 z’amadorali y’amerika, kikazubakwa mu byiciro bine.

Ikiciro cya mbere ari nacyo cy’ingenzi ngo kizatwara millioni 400 z’amadorali cyubakwe mu mezi 27 kuko kigomba kurangira mu 2019

Kuva icyo gihe ngo iki kibuga cy’indege kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bakabakaba muri millioni 2 buri mwaka.

Umushinga wo kubaka iki kibuga cy’indege cya Bugesera kandi ngo ufite intego wo kuzamura iterambere ry’ubukungu mu Bugesera no mu gace k’uburasirazuba bw’igihugu ariko na Kigali itabagiranye.

Sangiza