Ikigega RNIT cyaritabiriwe

0
446

Abashinzwe ikigega kiswe RNIT Iterambere Fund baremeza ko abanyarwanda bagerageje kwitabira gushyira amafaranga muri iki kigega bakurikije imibare yagaragaye mu kiciro cya mbere cy’imikorere y’iki kigega.

André Gashugi ukuriye iki kigega yabwiye Kiss FM ko ubwitabire bw’abanyarwanda muri iki kigega bwari bwiza ariko ngo mu kiciro gikurikiraho ngo bagiye gushyiramo imbaraga ku buryo ubu bwitabire buziyongera.

Ntamubare w’amafaranga yatubwiye amaze kugera muri iki kigega, ariko ngo ayo babonye bayashoye mu bikorwa by’imari kandi bigomba kwinjiza amafaranga mu buryo buhoraho.

Bwana Gashugi avuga ko 70% kugera ku 100% ngo bayashoye muri ibi bikorwa byiganjemo kugura imigabane ku isoko ryabugenewe, ndeste andi nayo ngo ashyirwa muri zabanki z’ubucuruzi mu rwego rwo kwinjiza mu buryo buhoraho.

Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kongera umubare w’abanyarwanda bizigama bakava kuri 12% bakagera kuri 16% mu myaka itatu.

Aya makuru ushobora kuyumva kuri 102,3 Kiss FM Kigali Rwanda. Saa moya z’igitondo (7AM) saa saba z’amanwa (1PM) ndetse na saa moya z’umugoroba (7PM)