Igitero WannaCry ransomware cyashegeshe isi

0
392

Igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe muri za mudasobwa zirenga ibihumbi 200 mu bihugu 150 byo ku isi, mu mpera z’icyumweru gishize, ngo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose muri rusange guhera kuri uyu wa 1.

Itangamakuru mpuzamahanga ryazindutse rivuga amakuru y’ibihombo mu bigo bimwe na bimwe bikomeye ku isi bikora ubucuruzi bwisunze ikoranabuhanga.

Amasoko y’imari n’imigabane mpuzamahanga ngo yahungabanye, ibiciro by’ibikomoka kuri peterili nabyo biratumbagira ndeste ngo n’amafaranga y’ibihugu bimwe na bimwe atakaza agaciro bitunguranye.

Iki gitero cyiswe WannaCry ransomware cyageze no mu bihugu byo mu karere nko muri Kenya ariko ngo mu Rwanda ntabwo cyahageze nkuko byemejwe n’urwego rwa leta rushinzwe ikoranabuhanga rubinyujije ku rubuga igihe.com.

Ntabwo haramenyekana neza abihishe inyuma y’iki gitero ariko ikinyamakuru INDIAN-EXPRESS cyatunze agatoki urwego rw’ubutasi rw’abanyamerika rushinzwe umutekano NSA gukora iki gikorwa rushaka kuneka abanzi b’amerika.