Ibyapa bimerewe nabi i Kigali

0
483

Amakuru aturuka hirya no hino mu mujyi wa Kigali ni uko umugambi wo gukura ku mihanda ibyaka byo kwamamaza bigaragara muri uyu mujyi ukomeje kutavugwaho rumwe n’impande zose zirebwa n’iki kibazo.

Guhera kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gushyira mu bikorwa itegeko n’amabwiriza yo kumanura ku mugaragaro ibyapa byamamaza bitanjyanye n’igihe umujyi wa Kigali wifuza.

Ubuyobozi bw’umujyi bwakunze gutegeka banyiri ibi byapa ko bagomba kubisimbuza ibigezweho bitaba ibyo bakabishyira hasi ku gahato.

Ibyapa byifuzwa ko byasigara ku mihanda n’ibiri mu bwoko butatu harimo ibizwi cyane nka Television zitiriwe Bose babireba, ibikoresha amashanyarazi n’ibyihindukiza nibyo ngo bizasigara ku mihanda.

Ni umwanzuro ngo ushobora guteza igihombo gikomeye guverinoma ikabura millioni zirenga 430 y’amafaranga y’u Rwanda yinjiriga mu isanduku ya leta aturutse mu misoro y’ibi byapa biri kumanurwa.