Iby’amakusanyirizo y’ibirayi bigiye gusubirwamo

0
363

Mu bihe bidatinze, ubucuruzi bw’ibirayi bushobora kongera kuvugururwa kuko hari istinda ryihariye riri gukora ubusesenguzi kuri ubu bucuruzi mu gihugu hose cyane cyane ibinyuzwa ku makusanyirizo aherutse gushyirwaho na leta.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’umujyanama wa minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Patrick Hagumimana yatubwiye ko iri tsinda ryashyizweho n’inama yahurije hamwe za minisiteri zose zirebwa n’iki kibazo.

Ni inama ngo iherutse kubera mu biro bya minisitiri w’intebe, ikaba yari yatumiwemo intumwa za minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM, iy’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ndeste n’iy’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC.

Aba bose ngo bakaba bari bagamije gukemura ibibazo biri mu bucuruzi bw’ibarayi kuko ngo hari abantu bitwa abamamyi basigaye baragarutse muri ubu bucuruzi nubwo mu bihe bishize bari barafatiwe ingamba.

Aba bamamyi nibo baguraga ibirayi babikuye ku bahinzi ngo bakabahenda bikomeye kuko ngo ikiro bakiguraga Frws atagera kuri 60, ariko ngo nyuma yo gushyiraho amakusanyirizo abahinzi basigaye bahabwa  ari hagati ya 120 na 140 Frws.

Sangiza