Ibiribwa birakosha i Kigali

0
471

Ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi mu mujyi wa Kigali nkuko byemezwa n’abaguzi ndeste n’abacuruzi batuye muri uyu mujyi.

Umucuruzi ukorera mu gace ka Remera uzwi cyane ku izina rya Papa Mugisha yatubwiye ko mu mezi abiri ashize ngo ibiciro by’ibyo kurya ngo bikomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe.

Yaduhaye ingero z’uko ngo nk’ikiro kimwe cy’umuceri yacuruzaga kuri 700 y’amanyarwanda mu kwezi gushize konyine, ngo kuri ubu aragitangira arenga 900 y’amanyarwanda.

Uyu mucuruzi kandi yanatubwiye ko agafuka k’ubufu bw’ibigori buzwi cyane nka Kawunga ngo gapima ibiro 10 ngo kavuye kuri 5 kagera kuri 6.

Ku rundi ruhande abaguzi baciriritse nabo bakomeje kugaragaza amaganya y’iri zamuka rya hato na hato ry’ibi biciro.

Bamwe mubo twaganiriye bose bahuriza ku kuba ibiciro by’ibiribwa cyane cyane ibikenerwa na benshi hafi yabyose ngo byarazamutse mu buryo budasanzwe.

Bavuga ko ibirayi, ibitoki n’ibijumba byazamukiye rimwe ngo mu gihe ubugari, kawunga n’umuceri nabyo ngo bitangiye kurira muri iki gihe.

Raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare Statistique iheruka, yerekanaga ko ibiciro mu mijyi byazamutseho ku kigero cya 5,8% mu kwezi kwa cyenda muri uyu mwaka ugereranije ni uko byari bimeze mu kwezi nk’uku mu mwaka ushize.

Abahanga mu bukungu bagasobonura ko iyo ibiciro byazamutse ku kigero kiri heuru ya 5% ngo biba bikabije cyane ngo kuko ubusanzwe bitakagobye kurenga icyi gipimo.