Ibiciro bikomeje gutumbagira

0
145

Abaguzi n’abacuruzi mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira izamuka rya hato na hato ry’ibiribwa byiganjemo ibitoki, inyanya n’isukari, nubwo hari n’abishimira ibimaze iminsi byaragabanutse.

Abishimira ibiciro byagabanutse abenshi bahuriza ku birayi byavuye ku mafaranga arenga 300 ku kiro kimwe kuri ubu bikaba biri kugurwa hagati ya 200 na 250.

Raporo iheruka y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yerekanye ibiciro byo mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize byazamutse ku kigero cya 7,3%.

Ibi biciro byatangiye kwiyongera ku buryo budasanzwe hagati mu mwaka ushize wa 2016, ubwo mu gihugu hatangiraga kuvugwamo ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ibihe byashegeshe bikomeye abahinzi.

Ibiciro ku masoko kandi byiyongereye bitururse ku guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kuko naryo ryahungabanye bikomeye imbere y’idorali ry’amerika.

Sangiza