I Kigali, ibirayi ngo birimo kuribwa n’umugabo bigasiba undi

0
156
Ibirayi ngo birimo biragurwa n'umugabo bigasiba undi kubera ibiciro byazamutse

Abaguzi bato by’umwahariko abatuye mu mujyi wa Kigali bakomeje kuzamura amajwi, biinubira ibiciro by’ibirayi bikomeje kuzamuka muri iki gihe.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa HOSE.RW basobanura ko muri iyi minsi ngo ibirayi biri kugura umugabo bigasiba undi kubera ibiciro byabyo byatumbagiye bidasanzwe.

Aba basobanura ko hashize amezi abiri ibiciro by’ibirayi biri kuzamuka ku buryo bukomeye ngo kuko ikiro kimwe cy’ibirayi bizwi nka Kinigi kiri kugurwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda 380 na 600 ngo bitewe n’aho ubiguriye.

Ni mu gihe kandi ibirayi bito ngo nabyo biri kugura amafaranga abarirwa hagati ya 280 na 350 ku kiro kimwe, ngo mu gihe mbere cyagurwaga hagati ya 200 Frw na 250 Frw.

Ubucuruzi bw’ibarayi bukomeje kuvugwamo ibibazo bya hato na hato kuko mu mwaka ushize wa 2017 byanahagurukije abaminisitiri batatu barimo ushinzwe ubucuruzi, ubuhinzi n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, bajya mu ntara y’amajyaruguru gukurikirana ibi bibazo.

Byarangiye bafashe imyanzuro itandukanye harimo no gushyiraho ibiciro ntakuka ndetse banategeka ko uzabirengaho azagerwaho n’ingaruka.

Ibi biciro byari byashyizweho mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2017.

Icyo gihe byari byemejwe ko ikilo kimwe cy’ibirayi ngo cyagombaga kugurishwa amafaranga ari munsi ya 215 ku muguzi wa nyuma, mu gihe umuhinzi nawe atagomba kurenza 170 ku kilo ari kuranguza.

Byari byategetswe ko umuhinzi ngo yari kuzajya agurirwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga 135 Frw na 170 Frw ku kilo bitewe n’ubwoko bw’ibirayi naho umuguzi ugiye kubirya we abigure ku mafaranga ari hagati ya 185 Frw na 220 Frw ku kilo bitewe n’ubwoko bwabyo.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano