I Kigali, abazunguzayi bari guhigwa bukware

0
240

Kuri uyu wa kane abakora ubucuruzi butemewe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bazwi cyane nk’abazunguzayi batangiye guhigwa bidasanzwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuri iyi ncuro ibintu byahinduye isura kuko urwego rwa polisi y’igihugu nirwo ruri kwihigira aba bazunguzayi mu gihe mbere bahigwaga n’abadasso.

Uku guhigwa bukware aba bazunguzayi ngo bikubiye mu mugambi wagutse w’umujyi wa Kigali wo guca burundu ubucuruzi butemewe n’amategeko no gukuraho burundu akajagari kari mu bucuruzi mu mujyi wa Kigali.

Ikindi gifitanye isano n’uku guhigwa kw’abazunguzayi ngo ni ugakaza umutekano wa rubanda nkuko biherutse kuvugwa na polisi y’igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

Guca burundu ubucuruzi bukozwe mu kajagari buzwi nk’ubuzunguzayi bikomeje kuba urugamba rukomeye kuri leta y’u Rwanda kuko ni kenshi hagiye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no gukaza ibihano ariko ntibyakuyeho nkuko byifuzwa.

Sangiza