Gutangira ubucuruzi bigiye koroha kurushaho: RDB

0
170

Abashoramari bashya bakomoka mu bihugu by’amahanga ngo bongeye kugabanyirizwa ibisabwa mu gutangira ubucuruzi bwabo mu Rwanda, nkuko byemejwe n’ikigo cy’igihugu gistura amajyambere RDB.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwabyemereye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, ndetse ngo hari n’icyizere cy’uko aba bashoramari bazakomeza kwiyongera kurusha uko byari bimeze mu myaka yashize yose.

Urubuga rwa twitter rwa RDB runagaragaza ko hakozwe amavugururwa agera kuri 14 mubyiciro 7, ngo byaose bikaba bigamije gukuraho burundu buri kimwe cyashoboraga kubangamira umushoramari mu gutangiza ibikorwa bye.

Ibi kandi ngo bikaba byarakozwe mu rwego rwo guharanira ko u Rwanda rwakomeza kuza mu myanya y’imbere mu bihugu byorohereza abashoramari baba-nyamahanga nkuko byakunze gusohoka mu maraporo atandukanye.

Banki y’isi niyo ikunze gukora amaraporo nk’aya, aho akenshi usanga u Rwanda ruri mu myanya y’imbere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rukaba rukunze kuba rwegeranye na Kenya n’ibirwa bya Maurice.

Sangiza