Gambia igeze aharindimuka

0
111

Ibibazo bya Politiki bikomeje kuvugwa muri Gambia bikomeje guhungabanya bikomeye ubukungu bw’iki gihugu nkuko byemezwa n’impuguke z’iki gihugu.

Banki nkuru ya Gambia yemeza ko ifaranga ry’iki gihugu rimaze guta agaciro ku kigero kiri hejuru ya 65%, mu gihe minisiteri y’imari n’igenamigambi nayo yemeza ko imisoro yinjiraga mu isanduku y’igihugu yagabanutse bidasanzwe.

Ni nyuma yaho perezida Yahya Jammeh atsinzwe amatora ariko akugundira ubutegetsi akanga kubuha Adama Barrow wari wamutsinze mu matora rusange.

Ibinyamakuru byandikirwa muri Gambia nabyo bimaze iminsi byandika ko ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu byatumye abakerarugendo babarirwa mu 3 000 bari baraje kuruhukira muri Gambia bamaze kuzinga ibyabo barahunga.

Abasesengura bemeza ko byashoboka ko hari n’amafaranga yateguriwe imirwano kandi yari asanzwe yaragenewe imishinga y’iterambere.

Sangiza