Essence yuriye

0
141

Ibikomoka kuri peteroli byuriye nkuko byemejwe n’ikigo ngenzura mikorere gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.

Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara ryerekana ko essence yazamutseho amafaranga arenga 50 y’amanyarwanda.

litiro ya essence yavuye kuri 970 frw, ishyirwa kuri 1022frw, naho litiro ya mazutu yaguraga 953frw ishyirwa kuri 958Frw nkuko bigaragazwa n’itangazo rya RURA.

RURA yatangaje ibi biciro, yavuze ko bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 3 z’uku kwezi kwa gatatu 2017, ni ukuvuga ngo ni uguhera kuri uyu wa gatanu.

Ni mugihe kandi ibiciro ku masoko bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi mu gihugu n’ahandi ku isi by’umwahariko mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro bikomeje gushegeshwa n’iki kibazo kuva mu myaka itatu ishize.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko ibipimo biheruka byerekana ko ibiciro byiyongereye ku gipimo kiri hejuru ya 2% ngo ibintu byaturutse ku mavuta akomoka kuri petereli.

Ni ikibazo ngo kimeje kuba ingume ku bukungu bw’isi muri rusange nkuko byemezwa n’abasesengura ubukungu n’ubucuruzi.

Izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli kandi byagize n’ingaruka zitari nziza ku bukungu bw’ibihugu by’afrika by’umwahariko ibisanzwe bimenyereweho gucukura no gucuruza lecansi.

Ibihugu nka Nigeria, Angola na Afrika yepfo byarahungabanye bikomeye ndeste binatuma ubukungu mbumbe bw’umugabane w’afrika bujegajega mu myaka ibiri ishize nkuko byemezwa na banki byafrika istura amajyambere.

 

Sangiza